Lucky Murekezi yagizwe Umuyobozi wa Radio Imanzi na Ishusho TV

Lucky Murekezi, umunyamakuru n’umukinnyi w’amafilime uzwi mu sinema nyarwanda, yabaye Umuyobozi wa Radio Imanzi na Ishusho TV, asimbuye Alphonse wagiye mu zindi nshingano. Murekezi azwi cyane ku kiganiro “Indiba y’Ukuri” gitambuka kuri Radio Imanzi na Ishusho TV, aho atanga ibitekerezo n’isesengura ku bibazo bya politiki, ashingiye ku mahame y’ubworoherane, ubumwe n’amahoro. Yafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Inozabubanyi, Itangazamakuru n’Itumanaho, yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK). Mbere yo guhabwa izi nshingano, Murekezi yakoze mu bigo bitandukanye, aho yungutse ubunararibonye mu itangazamakuru, kwamamaza, guhuza abafatanyabikorwa no kumenyekanisha ibikorwa bya serivisi zitandukanye. Yagize uruhare mu bikorwa bifitanye isano na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Ibarura ry’Ubutaka ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka. Mu butumwa bwe nyuma yo guhabwa izi nshingano, Murekezi yavuze ko azashyira imbaraga mu guteza imbere ibiganiro biha ijambo abaturage. Yagize ati: “Gushyirwa ku buyobozi bwa Radio Imanzi na Ishusho TV ni inshingano zikomeye. Natwe tuzakomeza kurushaho guteza imbere ibiganiro bigamije guha ijambo abaturage, byose bigamije gushyira umuturage ku isonga.” Murekezi yanamenyekanye kuri Isimbi TV, aho yakoraga ikiganiro makuru cya buri cyumweru. Mu bijyanye na sinema, yagaragaye muri filime n’uruhererekane rw’amashusho birimo “City Maid”, “Indoto”, “Mucoma” na “Ibarary’Urukundo”, ndetse n’izindi. Radio Imanzi itambuka kuri 105.1 FM, mu gihe Ishusho TV iboneka kuri StarTimes ku shene ya 420 na 109, ndetse no kuri Canal+ ku shene ya 642.

Article source: Umuseke | Image credit: Umuseke

News Desk: News Desk is the editorial publishing account for Tringlobe Media News, covering breaking news, public affairs, entertainment, community developments and regional stories across Trinidad and Tobago, the Caribbean and internationally.